INZEGO Z’UMUTEKANO Z'U RWANDA MURI CABO DELGADO ZASANNYE ISHURI RIBANZA RYA MACOMIA

Ku itariki 9 Werurwe 2026,  Inzego z’umutekano z'u Rwanda zikorera mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique zashyikirije ubuyobozi bw'Akarere ka Macomia inyubako igizwe n’ibyumba bitatu by’amashuri n’ibiro bibiri byo ku Ishuri ribanza rya Macomia byasanwe nyuma y'uko ibikorwa byo kuryubaka byahagaritswe n’ibitero by’iterabwoba byibasiye aka karere.

Aya mashuri yubatswe  mu gihe cy’amezi atatu, akaba yigiramo abanyeshuri 150.

Umuhango wo gushyikiriza ubuyobozi ku mugaragaro ibi byumba by'amashuri witabiriwe n’abayobozi b’inzego z’ibanze bo mu Karere ka Macomia, abaturage, abarimu n’abanyeshuri b’iri shuri, inzego z’umutekano za Mozambique, ndetse n’Inzego z’umutekano z'u Rwanda.

Avuga mu izina ry'Ubuyobozi bw'Inzego z'umutekano z'u Rwanda, Lt Col Frank RWABUGANDE, ushinzwe ubufatanye hagati y’abasirikare n’abaturage, yavuze ko iyi nkunga yatanzwe mu rwego rwo guteza imbere uburezi bufite ireme ku banyeshuri no kurushaho gushimangira ubufatanye hagati y’Inzego z’umutekano z'u Rwanda n’abaturage ba Mozambique.

Yagize ati: “Iri shuri si inyubako gusa; ni ikimenyetso cy’ubumwe n’ubufatanye bigaragaza ubuvandimwe n’ubufatanye burambye hagati y’abaturage b’u Rwanda na Mozambique. Rigaragaza kandi ubushake duhuriyeho bwo guteza imbere amahoro, umutekano n’ituze binyuze mu bumwe, iterambere n’uburezi.”

Lt Col Rwabugande yanagaragaje ko amahoro arambye adashingiye gusa ku bikorwa bya gisirikare, ahubwo bisaba no guteza imbere imibereho y'abaturage binyuze mu kubaka ibikorwa remezo nk’amashuri n’amasoko, hagamijwe kubaka ejo hazaza heza h'abaturage bose ba Mozambique.

Tomás BADAE, Umuyobozi w’Akarere ka Macomia, yashimye cyane igikorwa cyo gusana iri shuri, avuga ko mu myaka yashize ritakoreshwaga kubera ko ryangijwe n’ibikorwa by’iterabwoba. Yashimye kandi Ingabo z’u Rwanda kuba zaragize uruhare mu kongera kurema icyizere mu baturage.

Yashishikarije abarimu, ababyeyi n’abanyeshuri gufata neza iri shuri ryasanwe.

Topics